Nkuko bisanzwe ko uyu muhanzi akunze kuririmba asa nuvuga inkuru yabayeho, muri iyi ndirimbo avugamo uburyo hari ahantu yari yatumiwe kuririmba mu gitaramo ariko aza kwibagirwa urupapuro rw’ubutumite(invitation card), ageze aho binjirira abashinzwe umutekano banga ko yinjira kandi bamuzi nk’umuririmbyi ukomeye cyane muri icyo gihugu, aza kugobokwa n’Umwe mu bari bateguye icyo gitaramo waje gusaba abashinzwe umutekano ko bamureka akinjira.
Ibi rero akaba abigereranya n’ibirori bisaba ko winjira aruko werekanye urupapuro rw’ubutumire. Ati “ No kwinjira mu ijuru rero bizasaba kwerekana ikarita y’ ubutumire bitabaye ibyo uzaruhukire muri Gihonomu”
Nkuko Pastor Wilson Bugembe akomeza abivuga muri iyo ndirimbo, ngo ikarita yubutumire agereranya n’ijambo ry’ibanga (Password) igukingurira ijuru ni Yesu. Ati numwemera nk’Umukiza, nta kabuza uzabona ijuru.
Amagambo nk’aya rero akaba akunze kugarukwarukaho n’uyu muhanzi mu ndirimbo ze zitandukanye aho aburira abantu gukora reservation y’amakarita abakingurira ijuru hakiri kare.
Ati kuri uwo munsi abantu bazaba bari ku rwego rumwe hatitawe ku cyubahiro waba ufite mu isi, ubukire, icyaha wakoze n’uko waba waramenyekanye.
Ati nawe ibaze Obama, Osama, Bebe, Bobi, Chameleone, Goodlyfe, Besigye, Otunnu, Lukwago Jennifer Musisi ku rwego rumwe bashaka kwinjira mu muryango w’ijuru! Bizaba bimeze bite?