Serge Lossa yatangaje mu cyumweru gishije, mu gace ka Bunia n’inkengero zaho habaruwe ibyaha by’ubujura bwitwaje intwaro icumi n’ibyaha by’ubwicanyi bigera kuri bibiri
Sege Lossa ati ‘’Sinzi niba mu byukuri inzego z’umutekano zikora akazi kazoo kuko abayobozi b’ama Qartiers bambwira ko barambiwe gutanga inkunga y’umutekano ngo kuko abanyabyaha bazwi ariko hakaba nta gikorwa ngo bafatwe’’.
Kuriwe asanga ibi bibazo by’umutekano muke biterwa n’abashinzwe umutekano badakora akazi kabo neza mu kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Ibi bikaba bitandukanye n’ iby’umuyobozi wa Police mu karere ka Ituri, Colonel Juvenal Bideko,watangaje, avuga ko abashinzwe umutekano bakora akazi kabo neza ngo kuko bashoboye gufata amabandi ndetse bagatesha abajura bageragezaga kwiba mu duce twinshi tw’ako ako karere.
Colonel Juvenal Bideko ati ‘’Mu kwezi kwa kane nibwo habaye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ariko Police yabyitwayemo neza uretse ahantu hagera kuri hatatu gusa abagizi ba nabi baduciye mu rihumye. Ati ibi rero bintera kuvuga ko akazi ka Polisi gakorwa neza’’..
Nubwo Polisi ikomejeje kwizeza abaturage umutekano , Uhagarariye Federasiyo y’Inganda muri iki gihugu(FEC), Bubu Lenga atangaza ko bafite ubwoba kuko ibikorwa byabo bishobora kuzibasirwa n’abagizi ba nabi.